Kuwa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo mu karere ka Nyabihu hatowe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere nyuma y’uko abari basanzwe bakayobora baherutse kwegura ku mirimo yabo, MUSABIMANA Odette aba ari we wegukana uwo mwanya.

Musabimana Odette niwe ubaye ayobora Akarere ka Nyabihu by'agateganyo

MUSABIMANA Odette wari usanzwe ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa REGA-ADEPR mu murenge wa Jenda ari nawe uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu akaba ari we watorewe kuba ayoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbuza abayobozi basezeye ku mirimo yabo, ayo matora agomba kuba bitarenze amezi atatu nk’uko itegeko rigenga amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze abiteganya.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba MUNYANTWALI Alphonse yavuze ko kuba abayobozi b’akarere ka Nyabihu bose baherutse kwegura nyuma y’umunsi umwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi agahita yegura nawe, bitavuze ko hari urutonde rw’abayobozi b’uturere bategerejweho kwegura muri iyi ntara, icyakora na none akavuga ko atakwemeza ko nta wundi ushobora kwegura kuko ari uburenganzira buri muyobozi ahabwa n’itegeko ari na ho yahereye avuga ko amarembo akinguye kuri buri muyobozi wese wifuza kwegura.

Odette M. niwe uyoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora

Uyu muyobozi kandi avuga ko nubwo kwegura ari uburenganzira butangwa n’itegeko ariko na none bidakwiye kuko ngo nk’umuyobozi uba wariyamamaje asezeranya abaturage kuzabakorera mu gihe runaka yarangiza agasezera ku mirimo bamushinze cya gihe kitarangiye ngo aba atengushye abamugiriye icyizere, agasaba abayobozi bajya bafata umwanzuro wo kwegura kubera impamvu zabo bwite ko bakwiye kujya bahatana kugeza byibuza igihe basezeranyije uwabatoye kirangiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU