Kuri uyu wa mbere  taliki ya 28.05.2018 ikipe ya Rayon sports yakoreye imyitozo ku kibuga cyayo isanzwe ikoreraho, giherereye ku giticyinyoni, imyitozo ya mbere y’icyumweru dutangiye, imyitozo yatangiwemo ibihembo, Mutsinzi Ange akegukana icy’umukinnyi w’ukwezi.

Mutsinzi Ange wa Rayon sports niwe wabaye umukinnyi w'ukwezi

Ni nyuma y’iyo myitozo yabereye ku kibuga cyo mu Nzove cya skol, aho itsinda ry’abafana ba Rayon sports bazwi ku izina rya March Generation fan club risanzwe ritanga ibihembo ku mukinnyi witwaye neza mu kwezi, ku bakinnyi b’ikipe ya Rayon sports. Iritsinda ryahembye umukinyi witwaye neza muri uku kwezi kwa Gicurasi 2018.

Mutsinzi Ange wa Rayon sports niwe wabaye umukinnyi w'ukwezi

Mu matora yakozwe n’abanyamuryango bayo ndetse n’abakunzi ba Sport  n’abumupira w’amaguru muri rusange, byarangiye umukinnyi uhize abandi ari myugariro wa Rayon sport, witwa Mutsinzi Ange Jimmy wari uhatanye na bagenzi be babiri Faustin Usengimana na Hussein Chabalala.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’indashyikirwa itsinda rya March Generation fan club ryizihirije  abakinyi batatu isabukuru yabo y’amavuko zabaye mu minsi itandukanye aribo : Bikorimana Gerard, Mwiseneza Djamal na Manishimwe Djabel.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU