Myugariro w’ ikipe ya  Mukura VS Iragire Saidi aravuga ko nta bwoba afite bwo guhura n’ikipe ya Rayon Sports bazakina ku munsi w’ejo kuwa gatatu i tariki 09 gicurasi 2018 ku kibuga cya Mukura Vc mu ntara y’amajyepfo.

Myugariro wa  Mukura Saidi aravuga ko nta bwoba Rayon ibateye

Umukinnyi Iragire Saidi abinyujije ku rubuga rw’ikipe ya Mukura victory sport, Umukino uzahuza ikipe ya Rayon sport na Mukura vs uzaba kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Huye. Iragire yavuze ko nubwo Rayon Sports ari ikipe ikunzwe hano mu Rwanda kandi iri mu marushanwa nyafurika, bidakuyeho ko ari ikipe nk’izindi zose.

Yagize ati: “Njye ni umukino niteguye nk’uko n’izindi nzitegura  Rayon Sports ni ikipe nk’izindi nubwo bari mu mikino nyafurika, nta mukinnyi ufite amaguru atatu twese dufite amaguru abiri, twe tuzakora ibishoboka byose tubone intsinzi mu rugo, cyane ko dutsinze Rayon Sports ni kimwe no gutsinda Amagaju kuko byose ari amanota atatu, rero uko dutegura Amagaju ni nako dutegura Rayon Sports.’’

Iragire Saidi yasoje asaba abafana kuzaba ari benshi kuri uyu wa gatatu. Yagize ati: “Nubwo ifite abafana natwe turabagira, nongeye  gusaba abafana bacu kuriya Rayon Sports ifite abafana mu mupira hari icyo umufana yongeraho mu guha umukinnyi morale, nubwo abacu atari benshi ugereranyije na Rayon Sports bazaze badushyigikire.’’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU