Umunya Brazil Neymar Junior (Neymar da Silva Santos Júnior) ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, yatorewe kuba umukinnyi witwaye neza uyu mwaka muri shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1, nyuma y’umwaka umwe gusa amaze muri iyi shampiyona, aho yashyikirijwe igihembo na mugenzi we bavukana muri Brazil Ronaldo (Ronaldo Luís Nazário de Lima).

Neymar Junior yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa

Neymar Junior w’imyaka 26 y’amavuko yaraye ashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’ Ubufaransa Ligue 1, igihembo yakikirijwe na mugenzi we Louis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo nawe ukomoka mu gihugu cya brazil, nyuma y’umwaka mwiza yagiriye mu Bufaransa nubwo atabashije kurangiza imikino yose kubera imvune yagize mu kwezi kwa kabiri.

Neymar junior yashyikirijwe iki gihembo nyuma yo guhiga bagenzi be babiri bakinana Edinson Cavani na Kylian Mbappe mu gihe ku mwanya wa 4 haje umufaransa Florian Thauvin ukinira OM.

Neymar Junior yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa

Muri Ligue 1 Neymar yakinnye imikino 20, atsinda ibitego 19, mbere y’uko avunika ukuguru mu mukino PSG yahuragamo na Olympique de Marseille ku wa 25 Gashyantare 2018.

Mu mwaka umwe gusa Neymar amaze muri PSG, yayikiniye imikino 30 mu marushanwa yose, ayitsindira ibitego 28 ndetse atanga imipira 19 yavuyemo ibitego.

Neymar yashimiye bagenzi be bakinana bamufashije kwitwara neza muri uyu mwaka no mu ikipe nshya, ndetse bakaba baragize uruhare mu byo yagezeho byose.

Neymar Junior yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa

Amakuru avugwa hirya no hino ngo nuko uyu munya Brazil ashobora kutazagaruka muri PSG, kuko bivugwa ko aherutse gusezera kuri bagenzi be bakinana akababwira ko atazagaruka nyuma y’igikombe cy’isi aho ashobora kwerekeza muri Real Madrid imushaka cyane, cyangwa akagaruka muri FC Barcelona nubwo n’ikipe ya Manchester United yashoye akayabo k’amamiliyoni ngo ibone uyu rutahizamu.

Neymar Junior yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa Neymar Junior yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU