Umukinnyi Neymar Jr uri mu bakunzwe cyane ku Isi ya rurema yashyize hanze amashusho arimo gusomana bikomeye n’umukunzi we Bruna Marquezine bamaze igihe kirekire bakundana uruzira imbereka.

Neymar Jr na Bruna Marquezine

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Urukundo rwa Neymar na Bruna rwajemo agatotsi, baratandukana biturutse kuri Neymar washatse kumukangisha ko afite izina riremereye ku Isi.

2017 ijya kurangira, Neymar yasabye Imbabazi Bruna maze barongera barasubirana, ndetse batangira kubyereka isi yose bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo zikurikirwa n’imbaga nyamwinshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Gicurasi 2018, Neymar yashyize amashusho kuri Instagram ye arimo gusomana na Bruna Marquezine, ubona ko ibyishimo ari byose, maze yandikaho imitima myinshi ashaka kugaragaza urwo akunda uyu mwari w’Imyaka 22.

Neymar yasangije abamukurikira amashusho arimo gusomana na Bruna
Neymar yasangije abamukurikira amashusho arimo gusomana na Bruna
Bruna na Neymar bamaze igihe bakundana
Bruna na Neymar bamaze igihe bakundana
Ntibajya basiba kwerekana iby'urukundo rwabo ku karubanda
Ntibajya basiba kwerekana iby’urukundo rwabo ku karubanda

Bruna Marquezine ari mu bakobwa bafite igikundiro n’uburanga buhebuje, ibi bigatuma aza mu ba mbere iwabo muri Brasil, ndetse hari n’ibyamamare byifuza kumwegukana, aho twavuga nka Chris Brown uherutse gutangaza ko akunda Bruna by’akataraboneka.

Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar

Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar

Bruna Marquezine, umukobwa ukundana na Neymar

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU