Onika Tanya Maraj, umuraperi ukomeye cyane muri Leta Zunze umubwe za Amerika uzwi nka Nicki Minaj, nubwo yari yahisemo kubihishira mu buryo bukomeye kugeza ku munsi w’ubukwe, yashyize atangaza ko ari mu rukundo ku n’umuraperi Marshall Bruce Mathers III uzwi nka Eminem.

Nicki Minaj yashyize avuga umusore bakundana

Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj mu mazina akoresha muri muzika, yahishuriye abantu ko akundana na Eminem ubwo umufana we yari amubajije niba ari murukundo n’uyu mugenzi we w’umuraperi muri Amerika.

Iki kibazo cyatutumbye ubwo Nicki Minaj yari ari kwamamaza indirimbo ye yafatanyije na Big Sean ndetse na 2 Chainz, uyu mufana yagize amatsiko maze arabaza ati: “Ese waba uri mu rukundo na Eminem?”  Mu masegonda make Nicki Minaj yahise amusubiza ati: “Yego.”  Ukuri kwari kubonetse kuko nyirubwite yari abyivugiye.

Ikiganiro ubwo cyari gikomeje kuko Eminem nawe yaje ashimangira aya makuru maze aravuga ati: “Mukobwa, urabizi ko ari ko bimeze.”

Onika Tanya Maraj nawe yahise yisegura ku mukunzi we kuba babigaragaje kandi bari baziko bazatungurana ku munsi w’ubukwe maze anamwisegura ho kuba batavuganye maze asubiza agira ati : “Babe, natekerezaga ko tuzabigira ibanga kugeza ku munsi w’ubukwe, ndaza kuvugana nawe ningera mu rugo.”

Nicki Minaj w’imyaka 35 akunzwe kuvugwaho gusimburanya abakunzi kuko yaherukwaga kuvugwa ho inkur y’urukundo na mbere yaho yari yarakundanye n’abandi batandukanye nka Meek Mill, Safaree Samuels akundanye na Eminem nyuma y’uko uyu muraperi yatandukanye n’umugore we mu myaka 10 ishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU