Ntibisanzwe, umusore Metlitsky w’imyaka 20 wiga ibijyanye n’igisirikare, yateraguye icyuma umukobwa w’umunyeshuli kubera ishyari yamugiriye ko ari umukire kumurusha kandi ko ngo asesagura cyane amafaranga ye, amaze kumwica yifata selfie ari kumwe n’umurambo we.

Umusore yifashe Selfie ari kumwe n'umurambo w'umukobwa amaze kwica
Ilya Metlitsky umusore uri hagati

Ilya Metlitsky, umusore ukomoka mu gihugu cy’ Uburusiya, akaba yigaga ibijyanye n’igisirikare, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwifata ifoto (selfie) ari kumwe n’umurambo w’uyu mukobwa witwa Anastasia Kazantseva, nawe w’umunyeshuli ariko ari umukire cyane kurusha uyu musore, bivugwa ko yamuteraguye icyuma ku mubiri inshuro 70 zose.

Umusore yifashe Selfie ari kumwe n'umurambo w'umukobwa amaze kwica
Anastasia Kazantseva watewe icyuma n’umwicanyi Ilya Metlitsky

Metlitsky wishe uyu mukobwa Anastasia kubera ubuzima bwiza yari abayemo ndetse ari umukire kumurusha, yafatiwe mu mugi wa St Petersburg ho mu Burusiya.

Benshi mu nshuti za hafi z’uyu Anastasia Kazantseva nawe w’imyaka 20 y’amavuko, bavuze ko uyu musore yari amurimo umwenda w’amafaranga, bituma ahitamo kumwica, aho bemeje ko yamugiriraga ishyari cyane.

Umusore yifashe Selfie ari kumwe n'umurambo w'umukobwa amaze kwica

Nyuma yo kwifata Selfie amaze kwica uyu mukobwa umuteraguye icyuma inshuro 70, Ilya yanditse kuri iyo foto amagambo agira ati: “Ni wowe ukurikira”.

Umusore yifashe Selfie ari kumwe n'umurambo w'umukobwa amaze kwica

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU