Mu gihugu cya Guinée mu karere ka Dorota, abantu batunguwe ubwoba burabica babura aho bahungira ubwo babonaga umukobwa arimo kwihindura inzoka, imwe yo mu bwoko bunini cyane ku buryo bananiwe gukomeza kujya ku mirimo yabo.

yafotowe arimo kwihindura inzoka

Aminata, nk’uko amazina ye yatangajwe, mu kanya nk’ ako guhumbya yaryamye mu byatsi abo bari kumwe babona atangiye kwihindura inzoka. Abavandimwe be baratunguwe bagira ubwoba batangira kuvuza induru, Aminata abumvishe ahita arekereho guhinduka arongera asubira kuba umuntu usanzwe.

Uyu mukobwa aminata yegereye abaturage abasaba imbabazi ahita ababwira ko uko guhinduka kwe abiterwa n’ uko ise witwa Ouattra yamutanze ikuzimu kugirango abone ubutunzi.

Byari bisanzwe bihwihwiswa ko se w’ uyu mukobwa atunze inzoka nini cyane, inzoka yitwa Boa, abaturage bakaba bavuga ko iba mu mazi hafi y’ aho batuye, ngo bajya bayibona iyo bagiye kuvoma ndetse ngo rimwe na rimwe bagasanga amazi bavoma iyo nzoka yayahindanyije.

Abaturage baturiye Dad Ouatara ’s Apartments, amacumbi ya se wa Aminata babonye yihindura inzoka bavuga ko ayo macumbi abamo imyuka mibi.

Abari bayarimo ubwo iyi nkuru y’ uko umukobwa wa nyir’ ayo macumbi yagaragaye arimo kwihindura inzoka bahise bayamo igitaraganya kubera ubwoba.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ itangazamakuru bavuze ko igice kinini cy’umubiri w’uyu mukobwa Aminata ari inzoka, naho ngo agace gato k’ umubiri we akaba ari umuntu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU