Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza baravuga ko kutagira irimbi rusange bituma abatishoboye bahangayikishijwe no kubura aho bashyingura bashyingura mu ngo zabo kandi ubutaka ari butoya, bagasanga bakwiye gushakirwa irimbi rusange muri uyu Murenge.

Abaturage bahangayikishijwe no kubura aho bashyingura ababo

Abenshi mu batuye mu karere ka Nyanza iyo bagize ibyago bavuga ko bashyingura mu irimbi rusange rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Busasamana, gusa abari mu Mirenge ya Kure harimo no mu Murenge wa Mukingo bavuga bakora urugendo rurerure bagiye gushyingura mu irimbi rya Nyanza, ruri mu bituma bamwe bahitamo guhita bashyingura mu ngo kubera ubushobozi bucye.

Nkuko tubikesha radiyo 10 nubwo batabemereye gufata amashusho y’imva z’ababo bashyinguye, bemeza ko gushyingura mu ngo batabikunda ndetse ko bifite ingaruka, akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bwagakwiriye gushaka imva rusange hafi.

Muganamfura Sylivestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mukingo avuga ko hari igitekerezo cyo gukorana na koperative ibishinzwe mu Murenge wa Busasamana ariko ntiyerekana igihe iki gitekerezo kizashyirwa mu bikorwa.Ibi ngo bidashobotse haba hasigaye uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU