Rutahizamu wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yateye abafana kwibaza byinshi, ubwo nyuma y’umukino yatwayemo Champions League yatangazaga ko azabamenyesha kuri ejo hazaza he mu gihe kiri imbere kandi ko ntacyo yanganya kuba yarakiniye Real Madrid.

Nyuma yo gutwara Champions League Cristiano Ronaldo yateye abafana kwibaza byinshi

Mu magambo yasaga n’ayo gusezera, Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo yatumye benshi bakeka ko iminsi ye yo muri Real Madrid yaba yarangiye akaba agiye kwerekeza ahandi, gusa abanyamakuru bamubajije niba agiye gusohoka, ntiyabihakanye ahubwo yababwiye ko azabatangariza byinshi mu minsi mike iri imbere.

Nyuma yo gutwara Champions League Cristiano Ronaldo yateye abafana kwibaza byinshi

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru, cristiano Ronaldo yagize ati: Mu minsi mike ndabatangariza byinshi kuri ejo hazaza hanjye, gusa byari iby’agaciro gukinira ikipe ya Real Madrid. Ubu turi kwishimira amateka tumaze gukora, mu minsi mike ndabatangariza ibyerekeye ahazaza hanjye, sinzi niba nzaba ndi muri Real Madrid.”

Nyuma yo gutwara Champions League Cristiano Ronaldo yateye abafana kwibaza byinshi

Ikipe ya Real Madrid ikaba yaraye yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya 13, iyitwara itsinze Ikipe ya Liverpool ibitego 3-1, kuri ubu ikaba yari itwaye iki gikombe inshuro 3 yikurikiranya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU