Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’America {USA} n’umufasha we Michelle Obama bamaze kwinjira mu ruganda rwa Cinema nyuma yo gusinyana amasezerano y’igihe kirekire n’ikigo cya Netflix gisanzwe gikora ama Film.

Barack na Michelle Obama bagiye kujya bakora ama Film ndetse banatambutse ibiganiro bishingiye ku nkuru z’abantu bakomeye ku Isi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco w’ubworoherane hagati y’abantu.

Barack Obama na Michelle Obama basinyanye amasezerano n'ikigo cya Netflix gisanzwe gicuruza Film
Barack Obama na Michelle Obama basinyanye amasezerano n’ikigo cya Netflix gisanzwe gicuruza Film

Aba banyagikundiro bamaze kwinjira mu mubare w’ibyamamare bikorana n’ikigo cya “Netflix” nyuma yo gusinyana amasezerana y’igihe kirekire nubwo birinze gutangaza ingano y’amafaranga bumvikanye.

Nyuma y’aya masezerano, hari abantu bamwe na bamwe batangaje ko aba bombi bagamije kujya bibasira abayobozi bakomeye barimo na Perezida Donald Trump, gusa Michele Obama yabamaze amatsiko, maze ashimangira ko ibi biganiro bizatuma abantu basanzwe babasha gucukumbura kandi banamenye inkuru z’abantu bakomeye mu rwego rwo guhindura Isi nziza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU