Umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda n’abatari bake P Fla kuri ubu yamaze kubona akazi ko kwamamariza sosiyete ikomeye, aho agiye kuzaza yamamariza imwe muri sosiyete zikomeye hano mu Rwanda ya Itel.

P FLA ubusanzwe witwa Hakizimana Umurerwa Aman ari mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Nisubiyeho yakoranye na King James, Nigger One yakoranye na Bulldog n’izindi nyinshi.

P Fla yamaze kubona akazi ko kwamamariza sosiyete ikomeye mu Rwanda
P FLA ubusanzwe yitwa Umurerwa Aman

Kuri ubu, P FLA yamaze kwinjira mu rutonde rw’abahanzi bazajya bamamariza Ibikoresho bya Sositeye ya Itel, iri mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda, akaba ngo yasinye amasezerano ataziguye kuko ngo ashobora kongerwa cyangwa se agaseswa bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombi.

Aline Gahongayire ni umwe mu bajyanye na P FLA gusinya amasezerano
Aline Gahongayire ni umwe mu bajyanye na P FLA gusinya amasezerano
P FLA agiye kujya ajya ku byapa bya ITEL
P FLA agiye kujya ajya ku byapa bya ITEL
P FLA ngo yasinye amasezerano ataziguye muri ITEL
P FLA ngo yasinye amasezerano ataziguye muri ITEL
P FLA yamaze kwinjira mu rutonde rw'abahanzi bazajya bamamaza ibikoresho bya ITEL
P FLA yamaze kwinjira mu rutonde rw’abahanzi bazajya bamamaza ibikoresho bya ITEL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU