Umuraperi Packson ufite izina rikomeye muri Hip Hop nyarwanda ari ku rutonde rw’abantu batanu(5), King James yashimiye mu bamufashije gutera imbere mu rugendo rwe rwa Muzika.

King James ubusanzwe witwa Ruhumuriza James ari mu bahanzi nyarwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi yifashishije indirimbo ze nka Buhoro Buhoro, Nzi icyo nkukundira, Birandenga, , Hari ukuntu, na Agatimatima aherutse gushyira hanze.

King James aherutse gusohora indirimbo yitwa Agatimatima
King James aherutse gusohora indirimbo yitwa Agatimatima

Kuri ubu, uyu muhanzi yatangaje urutonde rw’abantu batanu (5) ashimira bamufashije kugira ngo umuziki we ubashe gutera imbere haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ku ikubitiro, King James ashimira uwitwa Kelly kuko ngo niwe muntu wa mbere wamujyanye muri Studio, amukorera indirimbo ndetse agenda amuyobora muri Gahunda z’urugendo rw’Umuziki we.

King James yashimiye Kelly, Lick Lick, Pacson, Pastor P na Clement nk'abantu bamufashije mu muziki
King James yashimiye Kelly, Lick Lick, Pacson, Pastor P na Clement nk’abantu bamufashije mu muziki
King James yashimiye Pacson kubw'ubufasha yamweretse mu muziki
King James yashimiye Pacson kubw’ubufasha yamweretse mu muziki

Ku mwanya wa Kabiri, King James yashimiye Producer Lick Lick kuko ngo nawe n’umuntu bakoranye cyane, ndetse ngo agenda amuhuza n’abantu banyuranye.

King James kandi yashimiye cyane Pacson nk’umuntu wamufashije ku bijyanye na Promotion. Ngo ikintu kidasanzwe Pacson yakoreye King James k’Uburyo atazabyibagirwa nukuba yaramukinnye amezi arenga abiri(2) kuri Radio buri munsi.

King James kandi yanashimiye Producer Pastor P ndetse na Producer Clement nk’abantu bamufashije gutera intambwe ikomeye mu muziki, no kwegukana ibihembo binyuranye.

King James yanavuze ko arimo gutegura igikorwa cyo kuzajya gushimira Pacson nk’Umuntu wamukoreye igikorwa gikomeye mu muziki, ngo niby’agaciro.

Packson ngo yakinnye indirimbo ya King James amezi abiri adasiba
Packson ngo yakinnye indirimbo ya King James amezi abiri adasiba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU