Umuririmbyi Kizito Pascal wamamaye nka Passy mu itsinda rya TNP yatangiye gukora umuziki ku giti cye, maze atangirira ku ndirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless.

TNP n’itsinda ryari rikunzwe hano mu Rwanda, rigizwe n’abasore babiri aribo Passy hamwe na Tracy bakaba baramamaye mu ndirimbo nka Ndamburiraho ibiganza, Kamere, Byina, Umusozi, Ndamubonye n’izindi nyinshi.

Passy yagarutse mu muziki ari wenyine, nyuma yo gutandukana na Tracy
Passy yagarutse mu muziki ari wenyine, nyuma yo gutandukana na Tracy

TNP bigeze no guhatana  mu irushanwa rya PGGSS 5, gusa nyuma yaho ibikorwa byabo byatangiye kugenda bigabanyuka kugeza muri 2017, ubwo hasakaye amakuru ahamya ko aba basore batandukanye burundu.

Passy usigaye warinjiye mu itangamazakuru yagarutse mu muziki ari wenyine maze ateguza abakunzi be indirimbo yitwa “Mbaye Wowe” yakoranye na Butera Knowless izasohoka mu minsi iri imbere.

Paccy asigaye akora ikiganiro cyitwa 90 Degrees gica kuri Televiziyo y'u Rwanda
Paccy asigaye akora ikiganiro cyitwa 90 Degrees gica kuri Televiziyo y’u Rwanda
Passy yakoranye indirimbo na Knowless yitwa Mbaye Wowe
Passy yakoranye indirimbo na Knowless yitwa Mbaye Wowe

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Touchrwanda, twamubajije ku bijyanye n’isenyuka ryabo maze asubiza agira ati “ Tracy n’inshuti yanjye, abantu bavuga ko twashwanye baratubeshyera, mu minsi yashize Tracy yari yererekeje muri Uganda, nanjye narindimo gutangira akazi k’itangazamakuru dore ko ari nabyo nize, birumvikana ko twese twagize inshingano nyinshi akaba ari nayo mpamvu tutarimo gushyira hanze indirimbo nshya, Tracy twavuganye ku bijyanye n’imikoranire yacu, birashoboka ko twazongera tugakora nk’itsinda cyangwa se buri wese agatangira gukora ku giti ke, gusa amahirwe menshi ahari ni uko tuzongera gufatanya tugakorana.”

Itsinda rya TNP rimaze igihe rituje, gusa ngo bashobora kongera gukorana vuba aha
TNP bari bakunzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU