Umuhanzikazi w’Umunyagikundiro, Mugemana Yvonne {Queen Cha} yashyize hanze indirimbo yitwa “Winner” ikangurira abandi bakobwa gukura amaso k’Umukunzi we kuko ngo Ntawagerageje kumuca inyuma ngo bimugwe neza.

Queen Cha wamamaye mu ndirimbo nka Baby Love, Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’urukundo n’izindi ari mu bahataniye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 (PGGSS8), ndetse afite “Nimero 8.”

Queen Cha yahawe Nimero ya 8 muri Guma Guma
Queen Cha yahawe Nimero ya 8 muri Guma Guma

Kuri ubu, Queen Cha yashyize hanze indirimbo yitwa “Winner” ashaka kugaragaza ko abifuza kumuca inyuma bitazaborohera, kuko ngo iyo yakunze birafata, kandi Umukunzi we ngo aramufuhira.

Muri iyi ndirimbo, Queen Cha aririmba agira ati “Kumufuhira n’Ihame, abirirwa bamwirukaho, mubabwire bagenze gake kuko Sinteze kumurekura, kandi Ntawagerageje kunsha inyuma ngo bimugwe neza, Iyo nakunze birafata, Naramutsindiye {Winner}.”

Queen Cha yashyize hanze indirimbo ivuga ko yatsindiye umukunzi we, abandi bamwifuza ngo bakureyo amaso
Queen Cha yashyize hanze indirimbo ivuga ko yatsindiye umukunzi we, abandi bamwifuza ngo bakureyo amaso
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne

Tubibutse ko Queen Cha aherutse kujya muri Label ya The Mane asanzemo Mubyara we Safi Madiba, ndetse n’umuhanzikazi Marina.

Iyi ndirimbo “Winner” yakozwe na Producer Nessim, ndetse amashusho yayo nayo ari mu nzira.

Amashusho y'indirimbo Winner arimo gutunganywa
Amashusho y’indirimbo Winner arimo gutunganywa

KANDA HANO WUMVE WINNER YA QUEEN CHA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU