Faustin Usengimana, myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports amakarita abiri y’umuhondo amaze gukusanya atumye atazakina umukino wa CAF Confederations Cup ikipe ye ifitanye na Yanga Africans, ayo ma karita y’umuhondo abiri atumye agomba gusiba umukino umwe.

Rayon Sports izakina na Yanga Africans nta myugariro wayo ukomeye

Rayon Sports izasura Yanga Africans, mu mukino wa kabiri ubanza w’itsinda rya kane muri CAF Confederations Cup ugomba kubera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Nk’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabimenyesheje Rayon Sports biciye mu ibaruwa yayandikiye, Faustin Usengimana ntabwo agomba gukina umukino wa Yanga, nyuma y’ikarita y’umuhondo yeretswe mu mukino iyi kipe iheruka guhuriramo na Gor Mahia i Kigali, yaje isanga iyo yari yaboneye mu mukino wa Costa do Sol.

Ibura rya Usengimana Faustin ryumvikanisha ko Rayon Sports izaba ifite abakinnyi batatu bonyine basanzwe bakina umu mutima wa defence, aba akaba ari Manzi Thierry, Mugabo Gabriel na Mutsinzi Ange Jimmy.

Rwatubyaye Abdoul we ntiyemerewe gukina iyi mikino kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ikipe ya Gor Mahia na yo ifite ikibazo kijya gusa n’icya Rayon Sports kuko rutahizamu wayo mpuzamahanga w’umunya Rwanda, Meddie Kagere atagomba gukina umukino ikipe ye izakiramo USM Alger.

Rayon Sports izakina na Yanga Africans nta myugariro wayo ukomeye

Uyu na we yabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ikipe ye yanganyijemo 1-1 na Rayon Sports, mu gihe no mu mukino basezerewemo na Esperance de Tunis muri Champions League yari yeretswe indi karita y’umuhondo, bivuze ko nawe yibitseho ikarita 2 z’umuhondo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU