Mu gihe ikipe ya Real Madrid ikiri mu byishimo by’uko yegukanye burundu igikombe cya UEFA Champions League ubwo yagitwaraga ku snhuroya gatatu yikurikiranya, amakuru aturuka muri iyi kipe aravuga umwuka mubi mu bakinnyi, cyane cyane hagati ya Cristiano Ronaldo na bamwe mu bakinnyi bavuga rikijyana muri iyi kipe.

Ronaldo arashinjwa gutera umwuka mubi mu bakinnyi ba Real Madrid

Cristiano Ronaldo w’imyaka 33 y’amavuko yatangiye gushwana na bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid, benshi muri bo bitwaje ko ngo Ronaldo atari akwiye gutangaza ko azasohoka mu ikipe mu gihe bakibereye mu byishimo by’intsinzi y’igikombe.

Umwuka mubi mu bakinnyi b’iyi kipe watangiye ubwo yatwaraga igikombe cya Champions League; nyuma yo gutwara iki gikombe Ronaldo akaba aribwo yatangarije abanyamakuru ko ejo hazaza he muri iyi kipe hatari hasobanuka, ko azabamenyesha mu minsi micye iri imbere, ndetse ko ashobora no kuyisohokamo.

Aya ngo ni amagambo yababaje cyane bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid, bashinja  Ronaldo kubicira ibyishimo ndetse bamubwira ko atari imyitwarire myiza ikwiye kuranga umukinnyi ikipe igenderaho. Icyababaje cyane ngo ni uko yabitangaje kandi bari kwishimira igikombe batwaye nyuma yo gutsinda Liverpool ibitego 3-1.

Nyuma yo gutwara Champions League Cristiano Ronaldo yateye abafana kwibaza byinshi

Sergio Ramos, Kapitene w’ikipe ya Real Madrid yabwiriye Ronaldo mu rwambariro ko yitwaye nabi mu magambo yavuze, kuko yayatangaje mu mwanya utari uwayo.

Sergio Ramos yagize ati: “Ibyo wakoze ntago ari byiza na gato, kiriya sicyo gihe cyiza cyo gutangaza amagambo nk’ariya. Tegereza wihatiriza, ukwiye gutera intambwe ukisubiraho kubyo wavuze, natwe tuzagufasha ariko nawe ukwiye kudufasha.”

Ramos akaba asanga Ronaldo yarahubutse, atagombaga gutangaza ko azasohoka mu ikipe mu gihe bibereye mu byishimo by’igikombe.

Cristiano Ronaldo yifuza ko UEFA Champions League yamwitirirwa
Cristiano Ronaldo yishimiye igikombe cya champions league amaze gutwara ubugira gatanu.

Hejuru y’ibi kandi mu minsi yashize, nibwo byavuzwe ko Ronaldo nawe hari abakinnyi yasabye ubuyobozi ko bakwirukanwa muri iyi kipe avuga ko badashoboye.

Amakuru avugwa ngo nuko ikintu gikomeje gutuma Ronaldo adatuza mu ikipe ya Real Madrid ari uko yifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwongerera umushahara, akajya ku rwego rumwe nku rw’abakinnyi nka Messi na Neymar. Ikindi kandi ngo ni uko bamufasha gukemura ibibazo by’imisoro avugwaho kurigisa, ibibazo kugeza n’ubu bikimukomereye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU