Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby yeretswe uko umukino ukinwa ihabwa isomo rikomeye n’ikipe y’igihugu ya Ghana iyitsinda ibitego 57-0, mu irushanwa rya  Africa Bronze Cup 2018 riri kubera Accra muri Ghana.

Rugby: Ghana ihaye isomo ikipe y'u Rwanda

Iri rushanwa rya Africa Bronze Cup 2018 mu mukino wa Rugby riri kubera mu murwa mukuru w’ igihugu cya Ghana, ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Ghana yaryakiriye, Lesotho, u Rwanda ndetse n’ibirwa bya Maurice.

Rugby: Ghana ihaye isomo ikipe y'u Rwanda

Mu mukino ufungura iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda yeretswe na Ghana ko hari byinshi cyane igikeneye kwiga, iyitsinda ibitego 29 mu gice cya mbere cy’umukino, mu cya kabiri iyongera 32 ku busa, byose hamwe biba 57 bya Ghana  kuri 0 bw’u Rwanda (57-0).

Rugby: Ghana ihaye isomo ikipe y'u Rwanda

Rugby: Ghana ihaye isomo ikipe y'u Rwanda

Mu wundi mukino wabaye, Ibirwa bya Maurice byatsinze ibitego 49 kuri 16 bya Lesotho.

African Bronze Cup 2018 izasozwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru, hakinwa umukino wa nyuma ku makipe azaba yashoboye kwitwara neza kurusha andi, mu gihe abiri ya nyuma azahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe izaba yegukanye iki gikombe izahita ibona tike yo kwitabira imikino ya Rugby Africa Silver Cup 2019 izaba mu mwaka utaha.

Rugby: Ghana ihaye isomo ikipe y'u Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU