Mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi Rwiyemezamirimo yakubise umusaza agiye kumwishyuza amezi 15 yaramaze amukorera adahembwa.

Rusizi: Rwiyemezamirimo yakubise umusaza warugiye kumwishyuza
Seburikoko Emmanuel wakubise umusaza wari ugiye kumwishyuza

Rwiyemezamirimo witwa Seburikoko Emmanuel yakubise umusaza wari ugiye kumwishyuza ngo dore ko yari amaze amezi 15 amukorera adahemba, ibi byabaye Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2018.

Ubuyobozi bw’akagari ka Pera ko mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi aho uyu musaza yakubitiwe bwanenze ibyakozwe n’uyu rwiyemezamirimo.

Rusizi: Rwiyemezamirimo yakubise umusaza warugiye kumwishyuza

Mu gitondo cyo kuwa Kabiri ni bwo humvikanye amakuru ko mu karere ka Rusizi umurenge wa Bugarama akagari ka Pera Rwiyemezamirimo yaba yishe umusaza wari uje kumwishyuza, gusa uyu musaza utapfuye nkuko byabihwihwisagwa n’abaturage, uyu musaza ngo yakubiswe ubwo yari agiye kwishyuza rwiyemezamirimo umwenda amubereyemo w’amezi 15 nkuko byanashimangiwe n’abaturage bari muri ako gace ubwo habaga izo mvururu .

Rusizi: Rwiyemezamirimo yakubise umusaza warugiye kumwishyuza

Aba baturage banashimangiye ko Seburikoko yakubise uyu musaza atari we wenyine, ngo kuko n’abandi ajya abakubita iyo baje kumwishyuza. SEBURIKOKO Emmanuel utifuzaga kugira byinshi avugana n’itangazamakuru yatangaje ko atigeze akubita uyu musaza ko ahubwo yamufashe akamwambura amabuye yari afite mu rwego rwo gukumira ko yamumenera ibirahure by’imodoka.

Rusizi: Rwiyemezamirimo yakubise umusaza warugiye kumwishyuza

Amakuru y’uko Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel yaba yakubise uyu musaza yemejwe na Bampire Gervais umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Pera,aho yashimangiye ko iki kibazo cy’abishyuza Seburikoko kimaze igihe ariko ngo bidakwiye ko umuturage uzajya aza kwishyuza ayo yakoreye azajya akubitwa.

Si uyu musaza gusa wishyuza Seburikoko, kuko n’abandi bamukoreye hari n’abandi bamwishyuza yangirije amasambu ubwo yakoraga umuhanda ujya ahashyizwe ikiraro cyambukiranya u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hazwi nko ku Rusizi rwa gatatu nkuko byagiye bitangazwa mu bihe bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU