Niyibikora Safi Uzwi nka Madiba ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunzwe cyane mu myaka yashize ubwo yabarizwaga mw’itsinda rya Urban Boys ariko akaza kwitandukanya na bagenzi be akajya gukora umuziki ku giti yamaze gutangaza izina ry’alubumue ye ndetse  anashyira hanze amashuso y’indirimbo Nisamehe yakoranye na Riderman.

Safi madiba yashyize hanze amashusho y'indirimbo Nisamehe

Mu kiganiro kigufi Safi Madiba yagiranye na Touchrwanda yatangaje ko kuva aho yatangiriye gukora muziki ku giti cye akanabona ubujyanama muri The Mane ubu yashize ingufu nyinshi mu gukora muziki kugeza ubu akaba amze gukora indirimbo zisaga eshanu  arizo Kimwe Kimwe, Fine yakoranye na Rayvanny , My hero, Got it yakoranye na Meddy , ndetse n’iyi iheruka ‘Nisamehe’ yakoranye na Ridermana hakaba hari izindi ndirimbo eshanu ari gukora  zose uko ari 10 zikazaba ziri kuri Alubumu ye azita Back To Life .

Mu gusoza ikiganiro na safi yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi kuva yatangira gukora muzika ye ndetse yanashimiye itangazamakuru ryo mu Rwanda uburyo ridahwema gukoemza kumutera ingabo mu bitugu .

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Nisamehe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU