Umuhanzi Niyibikora Safi {Madiba} yatangaje impamvu imwe ishobora kumutera kujya gukorera muri Studio y’itsinda rya Urban Boyz iherutse gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali.

Safi ni umwe mu bahanzi bahoze baririmba muri Urban Boyz, nyuma aza kuyivamo, atangira gukora umuziki ku giti cye, asiga Nizzo na Humble Jizzo aribo bagize Urban Boyz nshyashya {Babiri ku rugamba}.

Nyuma yo gutandukana, buri umwe yahise aca umuvuno we, Safi aba yerekeje muri Label ya The Mane, Urban Boyz nabo bahita bashinga Label yabo yitwa {Urban Record Label} ndetse banateguye irushanwa ryo gushaka abahanzi bazafasha.

Producer Hollybeat niwe ubarizwa muri Urban Record
Producer Hollybeat niwe ubarizwa muri Urban Record

Ku nshuro ye ya mbere, Safi Madiba yagize icyo atangaza kuri Studio ya Urban Boyz, ndetse anavuga impamvu imwe ishobora kumutera kujya gukorerayo.

Mu kiganiro aherutse kugirira muri Sunday Night, Safi yatangaje ko ku ruhande rwe abona ntacyamujyana muri Urban Record kuko ngo Studio ni nyinshi haba mu mujyi wa Kigali no mu bihugu by’abaturanyi kandi afite aba Producer be asanzwe akorana nabo, bityo ngo nta mpamvu nimwe yamujyana gukorera muri Urban Record.

Gusa Madiba yavuze ko hari igihe abahanzi bajya bakora indirimbo z’ama Company runaka, ngo icyo gihe indirimbo yakorewe muri Urban Record yajyayo agakora ntakibazo, gusa ngo muri Carriere y’umuziki we, ntashobora kujya gukorerayo indirimbo ye bwite muri iyi Studio, kuko ngo Inspiration ntago yaza neza.

Safi Madiba yavuze ko nta mpamvu nimwe abona ishobora kumujyana gukorera muri Urban Record
Safi Madiba yavuze ko nta mpamvu nimwe abona ishobora kumujyana gukorera muri Urban Record
Safi yavuze ko habaye hari indirimbo ya Company runak a irimo gukorerwa muri Urban Record, ngo yajyayo akaririmba
Safi yavuze ko habaye hari indirimbo ya Company runaka irimo gukorerwa muri Urban Record, ngo yajyayo akaririmba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU