Umuhanzi wo mu gihugu cy’ uburundi Sat-B ukunzwe cyane iwabo ndetse no mu bihugu by’abaturanyi, yabenzwe n’umukunzi we Belle Nice ku mugaragaro ku rubuga nkoranyambaga, nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumubwira ko buri umwe yaca inzira ye.

Sat-B yabengewe ku rubuga nkoranyambaga

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Sat-B ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi. Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 5 Gicurasi umukunzi we witwa Bella Nice abinyujije kuri WhatsApp yamubwiye ko yanyuzwe n’ ibihe byiza banyuzemo mu rukundo gusa ko igihe kigeze buri umwe afate inzira ye.

Sat-B yabengewe ku rubuga nkoranyambaga

Belle Nice yanditse agira ati: “A Toi mn ex Sat B ibih vyos twamarany narishimy bikwiy arik mbona har hagez kumw wese afata inzira yiwe.”

Sat-B yabengewe ku rubuga nkoranyambaga

Sat-B akibona ubu butumwa yahise ajya kuri WhatsApps ye agaragaza agahinda kenshi avuga ngo Mwana wanjye Belle ndetse ahita ajya kuri Instagram ashyiraho ifoto y’umukunzi we ndetse yongera gushyiraho ( Imoji ) igaragaza amarira.

Sat-B yabengewe ku rubuga nkoranyambaga

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi foto Sat –B yashyize hanze bamwe bamwihanganishije bamubwira ko yatuza kuko Imana ifite uwo yamugeneye ,mu gihe abandi bamuciriye umugani uvugako gukunda utagukunda ari nk’ imvura igwa mu ishyamba .

Sat-B yabengewe ku rubuga nkoranyambaga

Abazi neza bombi bavuze ko bari bamaze igihe kingana n’ umwaka bari mu rukundo . Belle Nice akaba nawe ubusanzwe akaba ari mu baririmbyi basubiramo indirimbo z’abandi mu tubari aho kuri ubu akorera ahitwa Campero Bar i Bujumbura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU