Kugeza magingo aya, abantu bagera ku bihumbi 300 bamaze gusinya kuri dosiye isabira Sergio Ramos wavunnye Mohamed Salah wa Liverpool guhanwa, byabaye mu mukino wanyuma wa UEFA Champions League Real Madrid yatsinzemo Liverpool 3-1, abenshi bavuga ko yaba yarabikoze ku bushake.

Irebere ubutumwa Sergio Ramos yohereje Mohamed Salah

Amahirwe ya Salah yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions league yarangiye ku munota wa 30 w’umukino, nyuma y’imvune yari yagize ku munota wa 25 w’umukino abenshi bashinja Ramos kugiramo uruhare nkana.

Muri uyu mukino kandi, Sergio Ramos yagaragaye akubita inkokora umuzamu wa Liverpool Loris Karius, ndetse anikoreshwaho amakosa ku bushake ntawe umukozeho, nk’uko amakuru akomeza kugenda abivuga.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi ntibumvise kimwe ku kuba Sergio Ramos yaba yari agambiriye kuvuna Salah ku bushake, cyangwa se ari impanuka isanzwe mu mupira w’amaguru yagwiririye uyu munya Misiri mo Salah.

Magingo aya abarenga 300,000 bamaze gusinya ku nyandiko isaba ko Sergio Ramos afatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ndetse n’iry’umupira w’amaguru i Burayi UEFA.

Ubwo Salah yasohokaga mu kibuga, amashusho yerekanye Ramos amwenyura, abenshi bagaheraho bavuga ko yicinyaga icyara kubera ibyo yari amaze gukora, ibi nabyo bikaba biri mu bikomeje gutuma uyu musore yangwa urunuka n’abatari bake.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU