Nkuko bisanzwe kuri Touchrwanda.com, rimwe na rimwe tunyuzamo tukabagezaho urwenya na Byenda gusetsa bibafasha kugorora imbavu no kongera iminsi yo kubaho. Soma wisekere rero n’izi twabateguriye.

Soma wisekere Byenda Gusetsa twabateguriye.

1. Abasazi batatu babakuye mukigo bari barimo babimuriye ahandi, nuko bageze mukirere kuko bari bari mu ndege babiri bafata agapira batangira gukinira mundege, ubwo undi yararimo gusoma ikinyamakuru, nuko abwira bagenzibe ati mujye gukinira hanze murimo kunsakuriza, nuko barasohoka.

Mu kanya gato ubacunga abaza umusazi wari usigaye ati bagenzi bawe barihe, undi  aramusubi ngo bari bari kunsakuriza bambuza gusoma ndabasohora, ati ariko bari hanze reka nze mbakuzanire nawe arasimbuka…

2. Umwana yabajije ise ati, Papa nirihe tandukaniro riri hagati y’amaguru yawe n’aya mama. Ise asubiza umwana we ati hagati y’amaguru ya mama wawe harimo umuryango winjyira muri paradiso. Naho mu yanjye harimo urufunguzo rufungura uwo muryango. Umwana ati, Papa gira gira vuba uhindure urufunguzo rwawe kuko uriya mugabo w’umuturanyi yafashe urufunguzo rwawe. Kandi rusa nko kuba ari runini kubera ko mama ajya ataka cyane iyo uriya muturanyi ari gufungura wa muryango. 🙂 🙂 🙂

3. Ku mwana wanjye nkunda cyane uraho? nkwandikiye buhoro buhoro kuko nsanzwe nzi ko udasoma vuba vuba. Nubona iyi baruwa uzambwire, nutayibona kandi nabwo uzambwire. Nta makuru menshi mfite, n’ubwo nabuze aho mpera kubera ubwinshi bw’ibyo nshaka kukubwira.

Ariko di, uziko ntaheruka nyokorome Isidore kuva yapfa!?? nta gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe nawe aherutse kwibaruka no kubyara umwana, ariko sinamenya niba uri tante we cyangwa oncle we kuko ntaramenya igitsina cy’umwana.

Rya koti ryawe wari wibagiwe narikohereje mu iposita ariko kubera ko ryari rifite ibipesu biremereye, narabiciye mbishyira mu mifuka y’ikoti ntuzabite, nangaga ko bimpenda.

Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye akazi k’ikirenga aho ndi hejuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Fora ni akahe ? Nsigaye ntema passiparum ku irimbi.

Mba nkoherereje udufaranga ariko mbyibutse namaze gufunga ibahasha wihangane.
Yari papa wawe ugukunda.

4. Umukobwa yari afite inshuti ze bakundana, umunsi umwe uwo mukobwa ajya ahobakorera, agezeyo asanga umugabo yiyogoshesheje, noneho nyamukobwa aravuga ati: Ndabona wogoshe umusatsi, umugabo aravuga hahaaaaaaaaaaa, ntago arinjyewe wogoshe umusatsi ahubwo, ni kimnyozi wawogoshe.

Muri izi soma wisekere ni iyihe yakwemeje?

Leave a Reply