Mutoni Muvunyi Tania uherutse kwandagaza bikomeye abagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ntiyagaragaye ku rutonde rw’ababonye amahirwe yo gukomeza guhatana mu irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Fashion Week Africa.

Tania w’imyaka 19, areshya na metero 1.85 agapima ibiro 65. Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yari ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018, gusa kubw’amahirwe ye make ntago yabashije gukomeza.

Nyuma yo gutsindwa, yahise yandagaza aba Judges mu magambo agira ati “Mwese abagize akanama nkemurampaka (Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jean Pierre) ntabwo muzigera mubona imiryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Tania Muvunyi aherutse gutuka abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda
Tania Muvunyi aherutse gutuka abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda

Hari hashize Iminsi mike, Muvunyi Tania hamwe nundi mukobwa witwa Dushime Marlene biyandikishije kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’abanyamideli ryitwa “Miss Fashion Week Africa 2019,”  gusa bose nta numwe wabonye amahirwe yo gukomeza.

Muvunyi Mutoni Tania ahatanye mu irushanwa ry'abanyamideli rya Miss Fashio Week Africa
Tania ntiyashyizwe ku rutonde rw’abazaserukira Africa mu irushanwa rya Miss Fashion Week

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018, Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abakobwa batanu aribo babashije kubona amahirwe yo kuzaserukira Africa muri iri rushanwa, Abo bakobwa ni Fridah Kariuki[Kenya] userukiye Afurika y’Uburasirazuba, Christine Kakoma[Zambia] uhagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule[Cameroon] ahagarariye Afurika yo hagati, Ayamba Tangban wo muri Nigeria uhagarariye Afurika y’Uburengerazuba, na Esther Ambrose wo muri Sudani y’Epfo uhagarariye Afurika ya Ruguru.

Aba bakobwa 5 babonye amahirwe yo gukomeza, buri wese azahabwa amadolari igihumbi
Aba bakobwa 5 babonye amahirwe yo gukomeza, buri wese azahabwa amadolari igihumbi

Aba bakobwa 5 batoranyijwe ku mugabane wa Afurika bazajya guhatana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rw’Isi mu mpera z’umwaka wa 2018, buri wese azahabwa amadolari igihumbi hanyuma uzatsinda ku migabane yose ahabwe amadolari ibihumbi cumi na bitanu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU