Nyuma yo gutandukana, Itsinda rya TBB ryari rikunzwe mu muziki nyarwanda ryagarutse ari babiri “Bob na Benjah” badafite MC Tino, ndetse bahita banashyira hanze indirimbo yabo ya mbere.

TBB ryari itsinda rigizwe na Kay Martin {MC Tino}, Bob ndetse na Benjah, gusa mu myaka yashize, aba basore batangaje ko bamaze gutandukana, ndetse buri wese atangira gushyira hanze ibihangano yikoranye ku giti cye.

Bob na Benjah bongeye kwicara, bajya inama basanga Izina TBB ritagomba kuba amateka mu muziki nyarwanda, niko guhita bafata umwanzuro wo kugaruka mu muziki, ndetse bahita bashyira hanze indirimbo yitwa “Baby Lover”

Bob na Benjah bahisemo gukomeza itsinda rya TBB ari babiri
Bob na Benjah bahisemo gukomeza itsinda rya TBB ari babiri

Iyi tsinda rya babiri rirasezeranya abakunzi bayo ko batazongera gutandukana na rimwe, ahubwo ngo bagiye gutunganya izindi ndirimbo bakoranye n’abahanzi bakomeye, maze bazishyire hanze.

Ikibazo cyo gutandukana mu matsinda kiriganje cyane mu Rwanda, aho twavuga nk’itsinda rya Urban Boyz naryo riherutse gutandukana, Safi Madiba agatera umugongo Nizzo na Humble Jizzo.

KANDA HANO WUMVE BABY LOVER YA BOB NA BENJAH

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU