Umuhanzi wigaruriye imitima y’abatagira ingano mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba, Mugisha Benjamin {The Ben} yakoranye indirimbo n’itsinda rikunzwe cyane muri Uganda bita B2C.

B2C n’itsinda ry’abahanzi 3 aribo (Bobby Lash, Delivad Julio na Mr Lee) bakaba baramamaye mu ndirimbo Gutamiiza bakoranye na n’itsinda rya Goodlyfe, Like you deserve, Ontagaza, Kapande bakoranye na Eddy Kenzo n’izindi nyinshi.

B2C n'itsinda rikunzwe muri Uganda rigizwe na Bobby Lash, Delivad Julio na Mr Lee
B2C n’itsinda rikunzwe muri Uganda rigizwe na Bobby Lash, Delivad Julio na Mr Lee

Bwa mbere mu mateka y’umuziki wabo, B2C biyunze ku muhanzi nyarwanda maze bakorana indirimbo mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa bya Muzika yabo.

Iyi ndirimbo bakoranye na The Ben yitwa “No You No Life” aho baba babwira umukobwa ko batamufite nta buzima bagira.

No You, No Life, Indirimbo ya The Ben na B2C
No You, No Life, Indirimbo ya The Ben na B2C

Iyi ibaye indirimbo ya Kabiri The Ben akoreye mu gihugu cya Uganda, Nyuma ya Binkolera yakoranye na Sheebah Karungi. Hari amakuru kandi avuga ko hari izindi ndirimbo The Ben ari gukorana n’ibindi byamamare byo muri aka karere nka Alikiba wa Tanzania, Sauti Sol bo muri Kenya ndetse na Juliana Kanyomozi, n’abandi bo muri Africa yepfo baratamenyeka neza.

The Ben ashobora gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bakunzwe muri Africa
The Ben ashobora gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakunzwe muri Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU