Itsinda rya The Mirror rigizwe n’abasore babiri aribo {Edmond na Cowboy} bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere, maze bashimangira ko bifuza kwandika amateka mu muziki w’u Rwanda, bagakora ibyo bakuru babo batakoze.

Itsinda The Mirror rigizwe n'abasore babiri aribo 'Edmond na Cowboy'
Itsinda The Mirror rigizwe n’abasore babiri aribo ‘Edmond na Cowboy’

Aba basore bagize The Mirror batangiye umuziki buri umwe akora ku giti cye {Edmond yaririmbaga injyana ya R&B mu gihe Cowboy we yaririmbaga injyana ya Hip Hop}, gusa nyuma bahisemo guhuza imbaraga maze bakora itsinda baryita The Mirror.

Ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa “Nzagutuza he”, bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze batubwira bimwe mu byo bifuza kugeraho, ndetse n’ibikorwa bateganya mu minsi iri imbere mu rwego rwo kurushaho gushimangira imbaraga binjiranye mu muziki.

Edmond, umwe mu baririmba muri iri tsinda yabwiye Touchrwanda ko bihaye intego yo guhuza imbaraga kuko basanze ubumwe aribwo butuma abantu batera imbere. Aha akaba yashimangiye ko kumvikana kwabo bizatuma batumbagira mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Twamubajije k’ubutumwa bashatse gutanga muri iyi ndirimbo yabo ya mbere yitwa “Nzagutuza he” maze atubwira ko rimwe na rimwe, umusore ashobora gushaka umugore mu buryo butunguranye, hanyuma agatangira kwibaza aho azamutuza kugira ngo imiryango n’inshuti ze bamuhe agaciro.

The Mirror ngo barifuza kwandika amateka mu muziki nyarwanda
The Mirror ngo barifuza kwandika amateka mu muziki nyarwanda

Edmond yavuze ko The Mirror barimo gutegura gukora amashusho y’iyi ndirimbo, hanyuma bakanashyira hanze izindi ndirimbo z’amajwi “Audio” bakirimo gutunganyirizwa na Producer Evydecks.

Yasoje asaba abanyarwanda kurushaho kubakurikira, bakabatera inkunga, ndetse no gutega amatwi ubutumwa bukubiye mu bihangano byabo.

KANDA HANO WUMVE NZAGUTUZA HE YA THE MIRROR

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU