Depite Mporanyi Theobard abona ibikorwa bya Miss Rwanda ari ubucuruzi ku bategura iri rushanwa ndetse bakuramo akayabo ariko abatowe ntihagire icyo babona bityo agasaba Minisiteri ibifite mu nshingano guhaguruka bakagira icyo babikoraho.

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 09 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu nteko ishinga Amategeko , hasuzumwa ibikorwa yakoze mu ngengo y’imari ya 2017/18 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

Umwe mu bagize iyi komisyo, Depite Mporanyi Theobard yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, ko bakwinjira mu mitegurire y’igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), kuko ababitegura baba bita ku nyungu zabo bwite aho kureba ku nyungu zababa begukanye ikamba.

Yagize ati: “Kiriya gikorwa kuki mutagitegura hakajyamo Leta kuko abantu batwereka ko ababitegura babibonamo amafaranga abandi bakaguma aho ngaho? Iyo ubirebye kiriya gikorwa cyo gutegura Miss, ubona ari ubucuruzi bugirira inyungu bariya babitegura kurusha abo bana, abenshi muri bo baba bavuga ngo uzatoranywa bazamuha buruse yo kwiga. Ariko nzi neza ko 80% birangirira aho, abakora ni ba bandi navuga batatu ba mbere[Miss n’ibisonga bye 2].”

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa
Depite Mporanyi Theobard

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi we yavuze ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Umuco na Siporo isanzwe ibifite mu nshingano, kugira ngo basuzume imiterere yabyo n’uburyo ibyo bibabzo byakemurwa dore ko n’ubusanzwe iki gikorwa cyo gutora nyampinga w’ u Rwanda (Miss Rwanda) cyahoze mu maboko ya Leta ariko muri 2014 kikaza kwegurirwa abikorera.

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa
Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi

Ubusanzwe iki gikorwa ngarukamwaka cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) gitegurwa ijana ku ijana na Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne wamyenyekanye cyane nka Prince Kid , icyakora inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco niyo igenzura niba imitegurirre y’iri rushanwa iba ikurikije amategeko uretse ko nyuma y’irushanwa biba bitakibareba cyane.

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa
Ishimwe Dieudonne (Prince Kid )umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda

Leta isanga iki gikorwa cyungura abikorera baba baragiteye inkunga ndetse n’abagitegura kuko ubundi Miss Rwanda iterwa inkunga n’ibigo by’igenga bitandukanye ariko umuterankunga mukuru akaba ari Cogebank, Miss ugiyeho aba agomba kwamamariza iyi bank ijana ku ijana kuko n’imodoka ahabwa yo kugendamo iba iriho ibirango by’iyi bank.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda , niwe wenyine ugenerwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga ibihumbi 800 agahabwa imodoka nshya agendamo, amatike y’indege, imyambaro, amavuta n’ibindi bitandukanye mu gihe cy’umwaka. Abandi baba batowe nk’ibisonga, Miss wakunzwe cyane , Miss Rwanda w’umuco n’abandi ntacyo babona yewe rimwe na rimwe ntawukurikirana imishinga yabo kandi baba barayihigiye mu ruhame.

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa
Iradukunda Liliane Nyampinga w’u Rwanda 2018

Ibi bije nyuma yaho nanone ibikorwa bya Miss Rwanda bikunze kunegwa babishinja gukura inyungu muri aba bana b’abakobwa nyamara ibikorwa bakora ntacyo bo babikuramo, uretse ibi ariko banakunze kugarukwaho ahanini bitewe no kuvuga ko ibikorwa byabo bishingiye ku muco ariko bakaba aba mbere kuwica.

Ubucuruzi bukorerwa mu irushanwa rya Miss Rwanda bushobora gutuma abategura iri rushanwa bakurwa amata ku munwa

Mu minsi ishize ni bwo hasakaye amafoto ubwo abakobwa bari bari mu mwiherero wo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukama bambaye udukabutura duto ndetse banakamira mu tudobo tw’isabune ya omo bituma bashinjwa kwica umuco nyarwanda nkana . Icyakora nyuma yo kuvugwa ho cyane basabye imbabazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU