Mu minsi ishize mu karere ka Kamonyi n’ aka Ruhango haguye imvura nyinshi yangiza bikomeye ikiraro cyambukiranya umugezi wa Mukunguri ugabanya Umurenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango n’ uwa Mugina wo mu karere ka Kamonyi.

Ubuhahirane mu karere ka Kamonyi n’ aka Ruhango bwahagaze kubera imvura

Abaturage bo muri utu turere duhana imbibi cyane, abo muri iyi mirenge bavuga ko kugeza ubu ubuhahirane bwahagaze bitewe n’ uko batakibona uko bambuka uyu mugezi ukunze kugira amazi menshi iyo imvura yaguye.

Umuturage ushaka kujya mu karere kamwe muri utu yambutse uyu mugezi wa Mukunguri aha amafaranga y’ u Rwanda ari hagati y’ 100 na 200 abasore baba bahagaze ku gateme gato kari aho.

Aba baturage bavuga ko aya mafaranga batayabona bityo bagasaba ubuyobozi kubakorera iki kiraro mu maguru mashya. Abambutsa abashaka kwambuka uyu mugezi wa Mukunguri bo bavuga ko nta muntu bishyuza ku wambuka ariko ngo iyo afite umutwaro wo arawishyurira.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mbuye busaba abaturage kudakora ingendo zambuka uyu mugezi bukanabizeza ko imvura nigabanuka iki kiraro kizongera kigakorwa.

Imvura iri kugwa muri iyi minsi, benshi mu bakuze bemera ko bayiherukaga mbere y’ imyaka isaga 30, uretse gusenya ibikorwa remezo bitandukanye , iyi mvura imaze guhitana abantu basaga 95 kuva uyu mwaka wa 2018 watangira nkuko byemezwa na Minisiteri ifite ibiza mu nshingano zayo (MIDMAR).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU