Umunyempano ukunzwe cyane mu karere k’Africa y’iburasirazuba, Melody akomeje guhangayikisha benshi nyuma yuko yatatswe n’indwara itaramenyekana, imuryamishije mu bitaro iminsi irenga ine(4).

Melody ukomoka mu gihugu cy’Ubugande, yamamaye mu ndirimbo nka Kankusiige, Nkoreki yakoranye na Jose Chameleon, n’izindi nyinshi.

Ubuzima bw'umuhanzi Melody wo muri Uganda buri mu kaga
Ubuzima bw’umuhanzi Melody wo muri Uganda buri mu kaga

Uyu muhanzi agiye kumara iminsi irenga ine aryamye ku gitanda cyo mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyakana kugeza magingo aya.

Abaganga barimo gukurikira bya hafi ubuzima bwa Melody bahakanye ko uyu muhanzi ashobora kuba arwaye Malaria, gusa bavuga ko bagiye gukomeza gukora ibishoboka kugira ngo bamenye icyo arwaye ndetse babashe no kumwitaho neza.

KANDA HANO UREBE NKOREKI YA MELODY NA JOSE CHAMELEON

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU