Umunyempano ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Byiringiro Samuel {Eesam} yamaze gufata amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa {Windiza}, indirimbo Eesam yakoranye na Mico The Best.

Eesam akomeje kubikamo icyoba abahanzi nyarwanda
Eesam akomeje kubikamo icyoba abahanzi nyarwanda

Eesam n’umuhanzi urimo kugenda yagura ibikorwa bye bya muzika, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Ubuziraherezo, Ntacyo Nguhisha, Si Ayabo, Make me Superstar, Unyigabiza abandi n’izindi nyinshi.

Uyu musore yahisemo kwiyunga kuri Mico The Best, maze bakorana indirimbo yitwa “Windiza” yiganjemo amagambo y’uburyohe bw’urukundo.

Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo udushya tunyuranye twiganjemo n’imyambarire yihariye, ndetse n’imbyino z’abakobwa batigisa umubyimba mu buryo budasanzwe.

Mico The Best ari mu bahataniye PGGSS8
Mico The Best ari mu bahataniye PGGSS8

Bareba uko amashusho ameze
Bareba uko amashusho ameze
Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo guceza
Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo guceza
Producer Bob Chris niwe wayoboye iyi ndirimbo
Producer Bob Chris niwe wayoboye iyi ndirimbo
Umwe mu bakobwa bazagaragara muri aya mashusho
Umwe mu bakobwa bazagaragara muri aya mashusho

Uko bizaba byifashe mu mashusho y’indirimbo Eesam yakoranye na Mico The Best

Njuga usanzwe amenyerewe muri Cinema nawe ari mu batanze umusanzu muri iyi video
Njuga usanzwe amenyerewe muri Cinema nawe ari mu batanze umusanzu muri iyi video

Amashusho y’iyi ndirimbo arimo gutunganywa na Director Bob Chris, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Evydecks ubarizwa muri Touch Entertainment, ari naho Eesam nawe abarizwa.

KANDA HANO WUMVE “WINDIZA” YA EESAM NA MICO THE BEST

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU