Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 26 Gicurasi 2018, mu karere ka Gicumbi ho mu ntara y’amajyaruguru hategerejwe igitaramo cya mbere cya PGGSS8, irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8.

Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Abahanzi bari muri PGGSS8 berekeza i Gicumbi
Abahanzi bari muri PGGSS8 berekeza i Gicumbi

Igitaramo cya mbere cya PGGSS8 kizatangirira i Gicumbi k’umunsi w’ejo kuya 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Abahanzi bose ndetse n’abashinzwe gutegura iri rushanwa bamaze kwerekeza mu karere ka Gicumbi kugira ngo banoze neza imyiteguro y’iri rushanwa nkuko bigaragara mu mafoto:

Imodoka yatwaye aba bahanzi
Imodoka yatwaye aba bahanzi
Uko byifashe I Gicumbi ahazabera igitaramo cya mbere cya PGGSS8
Ku rubyiniro aho igitaramo cya mbere cya PGGSS8 kixabera ni uku hateguye
Mu karere ka Gicumbi niho irushanwa rya PGGSS8 rizatangirira
Mu karere ka Gicumbi niho igitaramo cya mbere cya PGGSS8 kizatangirira

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU