Ikipe ya Real Madrid ubwo yageraga Madrid mu murwa mukuru wa Espagne  ivuye I Kiev muri Ukraine, nyuma yo kwegukana igikombe cyayo cya 13 cya UEFA Champions League aho yatsinze ikipe ya Liverpool ibitego 3-1, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari babucyereye kuyakira.

Reba uko ikipe ya Real Madrid yakiriwe ubwo yageraga mu mugi wa Madrid

Kuri iki Cyumweru Taliki ya 27 Gicurasi 2018 nibwo abakinnyi b’ Ikipe ya Real Madrid bakoze umutambagiro Puerta del Sol mu mugi wa Madrid, berekana igikombe begukanye, aho bakiriwe n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bari babucyereye kugira ngo bashimagize aba bakinnyi bakoze amateka yo kwisubiza igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya, kandi inuzuza inshuro ya 13 batwaye iki gikombe.

Reba uko ikipe ya Real Madrid yakiriwe ubwo yageraga mu mugi wa Madrid

Abakinnyi batandukanye barimo Sergio Ramos, Marcelo na Cristiano Ronaldo bashimiye cyane aba bafana kuba baje kubakira no kubashyigikira, bavuga kandi ko bagiye gukomeza kubaha ibyishimo.

Reba uko ikipe ya Real Madrid yakiriwe ubwo yageraga mu mugi wa Madrid

Ronaldo yavuze ko yishimiye kuba akinira ikipe ya mbere ku isi, kandi abwira abafana ko abahishiye byinshi, amagambo yatumye benshi bishima cyane kuko I Kiev yari yatangaje ko ashobora gusohoka muri iyi kipe y’ubukombe.

Umusore Gareth Bale wigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri byose muri 3, yagaragaye atishimye ndetse nubwo bagenzi be basekaga we ku maso ye wabonaga atanezerewe, byatumye benshi bemeza ko ashobora kuva muri iyi kipe.

MU MAFOTO IREBERE UKO BYARI BYIFASHE MURI UYU MUTAMBAGIRO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU