Niba uri mu rukundo, waba warashatse cyangwa utarubaka urugo n’umukunzi wawe, umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye, uzamenye ko agukunda byimazeyo, urukundo rw’ukuri rutarimo uburyarya.

Umugabo nagukorera ibi bintu 4 menya ko agukunda byimazeyo

1. Uramuvuguruza akemera

Umugabo ukunda umugore we by’ukuri, bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y’ umugore we byose birahinduka.

2. Aha agaciro igitekerezo cyawe

Igihe umugabo ukunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya, ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama, cyangwa se ngo asuzugure inama umugore we amugisha.

3. Arakurwanirira

Umugabo iteka arwanira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira, aragukunda cyane, agukunda byimazeyo. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

4. Yagukorera buri kimwe cyose

Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU