Uwase Liliane uherutse kurushingana n’umuraperi Hakizimana Aman {Amag The Black} aritegura kwibaruka umwana w’Imfura mu minsi iri imbere.

Amag The Black ni umuhanzi wabaye ikimenyabose mu gihugu cy’u Rwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Lipstick, Ikiryabarezi, Akarima k’igikoni, Twarayarangije, Nyabarongo n’izindi nyinshi.

Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black dore ko aribwo yasezeye burundu mu busirabateri maze akarushingana n’umukunzi we Uwase Liliane, ubukwe bwaba bombi bwitabiriye n’ibyamamare binyuranye, ndetse Umuririmbyikazi Aline Gahongayire niwe wari marraine wa Uwase Liliane mu gihe Mike Karangwa[umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda] yari parrain wa Ama G The Black.

Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black
Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black
Social Mulla ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black
Social Mulla ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black
Bruce Melodie, Senderi n'umuraperi Mukadaff nabo bari batashye ubukwe bwa Amag The Black
Bruce Melodie, Senderi n’umuraperi Mukadaff nabo bari batashye ubukwe bwa Amag The Black

Kuri ubu, Uwase Liliane yerekanye ko akuriwe, ndetse ari hafi yo kwakira umwana we w’imfura. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lili yanditseho ati “Urakoze Mana,” ashaka kugaragaza uburyo anyotewe no kwakira umwana we w’Imfura.

Umugore wa Amag The Black, Lili aratwite
Umugore wa Amag The Black, Lili aratwite

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU