Umuhanzi Juru uririmba indirimbo ziganjemo umuco nyarwanda yashyize hanze iyitwa “Mpanga za Mageragere” ivuga ku butwari bwa ba Sogokuruza, ndetse aboneraho n’umwanya wo kongera gushishirakariza urubyiruko kurushaho gusigasira Indangagaciro za Kinyarwanda.

Juru ubusanzwe n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo ziganjemo iza Kinyarwanda, akaba akunze no kwandika imfashanyigisho zirimo nk’Imivugo, Imyandiko n’ibindi byinshi.

Kuri ubu, Juru wamenyekanye mu ndirimbo “Ku Majuru y’ubutsinzi” yashyize hanze indi yitwa “Mpanga za Mageragere” ivuga k’Ubutwari bwa Sogokuruza mu kwagura Igihugu cy’U Rwanda.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Juru twamubajije byinshi mu bisobanuro by’iyi ndirimbo maze asubiza agira ati “Ni indirimbo y’amateka, irata ubutwali bwa ba Sogokuruza (cyane cyane Abami Cyilima Rugwe na Cyilima Rujugira) mu kwagura Igihugu cy’u Rwanda! Ubutwali burimo ndifuza ko urubyiruko rwazabwigana, cyane cyane bakunda igihugu cyacu, basigasira umuco nyarwanda ndetse n’ururimi gakondo (Ikinyarwanda).”

Abasirikare bo ha mbere barwanishaga ibikoresho bya Kinyarwanda
Abasirikare bo ha mbere barwanishaga ibikoresho bya Kinyarwanda
Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza
Umuhanzi Juru yakoze indirimbo ivuga k’Ubutwari bwa ba Sogokuruza

Juru yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Dukeneye Amahoro, yiganjemo ubutumwa bwo gukangurira abanyarwanda kimwe n’abatuye Isi, kurushaho kwimika urukundo mu mitima yabo, kugira ngo dusenyere umugozi umwe w’iterambere risesuye.

KANDA HANO WUMVE MPANGA ZA MAGERAGERE YA JURU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU