Nsengiyumva Emmanuel, umuhanzi nyarwanda uzwi cyane ku izina rya Emmy, akaba akorera umuziki we muri Amerika, yaba ari hafi kuza mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi nyarwanda Emmy agiye kuza mu Rwanda

Emmy akigera muri Amerika, yegereye bagenzi be b’abanyarwanda bakorana indirimbo nyinshi kandi zagiye zikundwa na benshi, twavuga  nka Ntari umuntu, Ntunsige ndetse na Wabaga he yakoranye n’umuhanzikazi Princess Priscillah, na we usigaye yibera muri Amerika.

Nsengiyumva Emmanuel ukunze kuririmba indirimbo z’urukundo, yavuye mu Rwanda Tariki ya 06 Gicurasi 2012, atangaza ko kugeza ubu ataramenya neza itariki nyayo yo kugera i Kigali, ariko ko ari mu mpera z’uyu mwaka.

Mu Rwanda, uyu muhanzi yakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye nka Nsubiza, Kuki, Ntibigishobotse, Ese Uri Inde n’izindi, yemeje ko muri uyu mwaka wa 2018 agomba kugera i Kigali muri gahunda z’umuryango we.

Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 6 aba muri Amerika ageze kure umushinga wa album nshya ateganya kuzamurikira mu Rwanda. Hari amakuru avuga ko najya kuyimurika azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza kuyimurika mu gitaramo azakorera mu Rwanda.

Umuhanzi nyarwanda Emmy wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa  2012, yasobanuye ko iyi album yatangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2014, ariko akaza kuzitirwa n’amasomo bigatuma atabasha kuyirangiza vuba ngo ijye hanze nk’uko yari yarabiteguye. Uyu musore Emmy akaba yiga muri Kaminuza mu ishami rya Petroleum Engineering.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU