Umuhanzikazi Asinah Erra umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba akora injyana ya Dancehall kuri ubu ari kubarizwa i Dubai aho yagiye mu biruhuko.

Mukasine Asinah wamenyekanye nka Asinah Erra n’umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kugenda bagaragaza imbaraga muri muzika uyu muhanzikazi kuri ubu akaba ari kubarizwa i Dubai aho yagiye kuruhukira.

Asinah nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yadutangarije ko nyuma y’ibikorwa byinshi yari amazemo iminsi bijyanye na muzika dore ko anaheruka gushyira hanze indirimbo yise Iri joro biba ari ngombwa ko afata igihe akajya kuruhuka ndetse akanategurira abakunzi be ibindi bikorwa

Uyu muhanzikazi ufite indirimbo nyinshi zitandukanye zikiri gutunganywa yadutangarije ko nagaruka i Kigali afite ibikorwa byinshi ateganya guhita ashyira hanze nubwo yirinze kuvuga igihe azagarukira gusa akaba yatubwiye ko ari vuba.

Kanda hano urebe indirimbo Asinah aheruka gushyira hanze yitwa Irijoro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU