Umuhanzikazi Oda Paccy yasubiye muri Tanzania mu bikorwa by’akazi k’umuziki, mu rwego rwo kugira ngo arebe ko yakwifashisha isoko ryaho amenyekanisha umuziki we mu ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzikazi Oda Paccy yasubiye muri Tanzaniya ndetse anahakana ibya Wassafi

Nkuko umuhanzikazi Oda Paccy yabitangaje, ngo ubu ari kubarizwa mu mujyi wa Dar Es Salaam aho yagiye gukorera indirimbo ngo ariko ntabwo azasubira muri studio ya Wasafi ya Diamond aho yagize ati: “Nibyo koko ndi muri Tanzania ariko nta gahunda mfite yo gusubira muri Wasafi”.

 Umuhanzikazi Oda Paccy yasubiye muri Tanzaniya ndetse anahakana ibya Wassafi

Aha muri Wasafi aherutse kuhakorera indirimbo yitwa No Body; iyi ndirimbo ikaba itaravuzweho rumwe n’abatari bake bakurikirana umuziki w’uyu munyarwandakazi aho bavugaga ko akayabo kayigiyeho kapfuye ubusa kubera ko abayumvise batigeze babona itandukaniro riri hagati y’izo akorera hano mu Rwanda niyo ndirimbo.

Umuhanzikazi Oda Paccy yasubiye muri Tanzaniya ndetse anahakana ibya Wassafi

Umuhanzikazi Oda Paccy yakomeje agira ati: “Kuri iyi nshuro mfite gahunda yo kujagajaga iki gihugu ndimo ndashaka undi twakorana mu rwego rwo kumenya byinshi bitandukanye”.   Uyu muhanzi avuga ko ari muri iki gihugu nk’umuntu uri mu rugendo shuri ngo kuko umuziki wa Tanzania umaze kugera ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’uwo mu Rwanda.

Umuhanzikazi Oda Paccy yasubiye muri Tanzaniya ndetse anahakana ibya Wassafi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU