Ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rubinyujije mu nyandiko rwandikiye ikipe ya Rayon sports  bubamenyesheje ko umukino uzayihuza n’ikipe ya Etincelles utakibereye kuri Stade Amahoro.

Umukino wa Etincelles na Rayon ntukibereye kuri Stade Amahoro

Uyu mukino wari kubera kuri Stade Amahoro ugahuza ikipe ya Rayon sports na Etincelles FC, wimuriwe ikibuga, uzabera kuri stade ya Regional i Nyamirambo. Uzaba ku cyumweru I Tariki ya 20 Gicurasi 2018 nk’uko byatangajwe na Ferwafa. Uyu ni umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Rayon Sports igomba kwakira Etincelles.

Umukino wa Etincelles na Rayon ntukibereye kuri Stade Amahoro

Tubibutse ko mu mukino ubanza ikipe ya Etincelles yari yakiriye Rayon Sports kuri stade Umuganda i Rubavu iyitsinda 1-0.

Dore uko imikino y’umunsi wa 23 yabaye ejo yagenze:

  • Kuwa kane i Tariki ya 17 Gicurasi 2018:
  • Etincelles FC 0-1 AS Kigali
  • Amagaju FC 1-1 Miroplast FC
  • Mukura VS 0-1 APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU