Umukobwa witwa Etta Ng Chok Lam wabyawe n’umukinnyi w’Icyamamare mu ruhando rwa Sinema Jackie Chan, asigaye yibera munsi y’Ikiraro aho abana n’undi mukobwa baryamana bahuje igitsina.

Mu mwaka wa 2017 nibwo Etta w’imyaka 20 yashimangiye ko asigaye aryamana n’abakobwa bahuje ibitsina maze ashyira hanze ifoto y’umukobwa witwa Andi Autumn w’imyaka 30 bakundana, Icyo gihe yaratutswe bikomeye ndetse atera agahinda umubyeyi we.

Etta Ng Chok Lam, umwana wa Jackie Chan yashimangiye ko aryamana nabo bahuje ibitsina
Etta w’imyaka 20 aherutse gutangaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’umwari witwa Andi Autumn w’imyaka 30

Ubusanzwe uyu mwana akunze gukora ibintu bihabanye n’ibikorwa by’ababyeyi be, dore ko mu mwaka wa 2015 yatangaje ko atazongera gukina Filime bitewe nuko atifuza gukurira mu buzima nkubwa Se.

Kuri ubu, uyu mukobwa ngo aherutse gutangaza ko Nta kazi agira, ngo asigaye yibera munsi y’Ikiraro, ndetse ngo n’ababyeyi be ntakintu bifuza kumufasha kandi bafite ubushobozi.

Exhausted: Etta (right) and her girlfriend mad an appeal via YouTube last week
Etta aherutse gushyira Video kuri YouTube arimo kuvuga uburyo abayeho mu buzima bubi, ndetse ngo n’ababyeyi be ntacyo bifuza kumufasha
Cry for help: They are living in fear of being split up by authorities or at homeless shelters
Etta n’umukobwa bakundana barimo gusaba ubufasha ababyeyi babo batunze ibya mirenge

Eng Etta ni umwe mu bana ba Jackie Chan, yamubyaranye ku ruhande na Elaine Ng, wabaye Nyampinga w’Umugabane wa Aziya mu 1990. Uyu mugore yari asanzwe na we ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hong Kong.

Jackie Chan utunze Miliyoni $395 z’Ama Dollar afite undi mwana w’Umusore witwa Jaycee Chan yabyaranye n’umugore wo muri Taiwan ubwo yari afite imyaka 35.

Still together: Jackie's wife Joan Lin (left) stood by him after the affair and they have now been together for 35 years (here last July)
Jackie Chan atunze Miliyoni $395 z’Ama Dollar
One other son: Jackie has one other child, 35-year-old actor Jaycee Chan from his marriage to Joan Lin
Jackie afite undi musore witwa Jaycee Chan yabyaranye n’umugore wo muri Taiwan

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU