Ubukwe bwatangaje abatari bake ubwo Umukwe n’umugeni bagendeye ku kamoto gashaje ku munsi w’ubukwe bwabo nubwo bo bemeje ko icyambere atari ugukora ubukwe bw’agatangaza ahubwo icyambere ari urukundo muba mufitanye.

Ubu bukwe bw’akataraboneka bwabereye muri leta ya Delta mu gace ka Keke mu gihugu cya Nigeria bukomeje gutangaza no kuvugisha abatari bake kubera uburyo bwakoreshejwe n’umukwe n’umugeni we biyorohereza urugendo.

Uyu mugabo watunguye benshi ubwo yagaragaraga kumunsi w’ubukwe bwe bamutwaye kuri moto n’umugeni we yatanze ubutumwa asaba benshi mu basore kutiyemera bagakoresha bike bafite mu buryo bwiza.

Ndetse akaba yakomeje atangaza ko nta kintu gito kibaho kuko byose biba bigoye ngo kandi nubwo iyi moto yari ishaje icyingenzi nuko urukundo rwari ruhari ku mpande zombi kandi bishimiye n’umubano wabo. 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU