Umunyamakuru Iradukunda Michele “Michou” ukorera Radio na Televiziyo y’Igihugu {RBA} yibarutse umwana w’umuhungu w’Imfura nyuma y’amezi arenga arindwi arushinze.

Michelle Iradukunda ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kubera ijwi n’ubuhanga afite mu mwuga w’itangazamakuru dore ko yakoze kuma Radio anyuranye, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010.

Michelle Iradukunda ari mu banyamakurukazi bakunzwe mu Rwanda
Michelle Iradukunda ari mu banyamakurukazi bakunzwe mu Rwanda
Michelle Iradukunda aherutse gukora ubukwe n'umukunzi we David Humud
Michelle Iradukunda aherutse gukora ubukwe n’umukunzi we David Humud

Tariki ya 12 Kamana 2017 nibwo Michelle yakoze ubukwe n’umukunzi we David Humud, bukaba byarabereye mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 01 Gicurasi 2018, nibwo umunyamakuru Iradukunda Michele yibarutse umwana w’ Imfura w’umuhungu, akaba yabyariye mu bitaro by’i Kanombe ho mu karere ka Kicukiro.

Umunyamakuru Iradukunda Michele yibarutse umwana w'umuhungu
Michelle Iradukunda yibarutse umwana w’umuhungu

Umunyamakuru Iradukunda Michele yari amaze igihe agaragara ko atewe amatsiko no kuba agiye kuba umubyeyi, ndetse akaba atewe ishema no kuba hari ubuzima bw’umuntu buri gukurira mu mubiri we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU