Umunyamerikakazi ukunzwe cyane ku Isi, Ellen ategerejwe I Kigali mu gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi.
Ellen ubusanzwe witwa Ellen Lee DeGeneres afite imyaka 60. Ni umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo wavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu munyamerikakazi ukunzwe mu kiganiro gisetsa gitambuka kuri Televiziyo kizwi nka “The Ellen Show”, ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu cyumweru gitaha, aho azaba aje gutangiza umushinga wo kubaka ikigo cyo kwita ku ngagi by’ikigega cya Dian Fossey Gorilla.
Mu kiganiro cye acisha kuri Televiziyo, Ellen yongeye gushimangira ko bamaze gukusanya inkunga yo kuza kubaka ikigo cye kirengera urusobe rw’ibinyabuzima. Aha yagize ati “Twateranije miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, kugira ngo twubake ikigo kandi tuzagenda mu cyumweru kimwe tugana muri Afurika”.



