Umuraperi akaba n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, BAC-T yakoreye umukunzi we “Gogo” indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwabo, mu gihe habura amezi make ngo barushinge.

BAC-T yakoreye umukunzi we indirimbo
Nkubiri Gerald yakoreye umukunzi we indirimbo

BAC-T ubusanzwe witwa Nkubiri Gerald n’umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muzika w’u Rwanda, akaba akunda kurapa mu rurimi rw’igiswayili, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Ice cream yakoranye na The Ben, Ubuzima yakoranye na Lil Ngabo, Same hood, Hip Hop Anthem yahuriyemo na Pacson, Green P, Bull Dog, Fireman, White Monkey & Ghost Nigger.

Kuri ubu, Nkubiri Gerald yakoze indirimbo yitwa “Gogo” yitiriye umukunzi we Gaudance Uwamahoro{Gogo) bamaranye imyaka ibiri, ndetse bakaba barimo no kwitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Nkubiri Gerald aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru ya nyayo y’urukundo rwe na “Gogo” aho aba ashaka kwerekana ingano yurwo amukunda.

BAC-T na Gogo bashobora kuzarushinga mu mpera z'uyu mwaka
Nkubiri Gerald na Gogo bashobora kuzarushinga mu mpera z’uyu mwaka
Umuraperi BAC-T ari mu munyenga w'urukundo na Gaudance bakunze kwita Gogo
Umuraperi BAC-T ari mu munyenga w’urukundo na Gaudance bakunze kwita Gogo

Nta munsi nyawo uzwi, Nkubiri Gerald na Gogo barashungiraho, gusa hari amakuru ashimangira ko ubukwe bwabo bushobora kuzaba mu mpera z’uyu mwaka.

KANDA HANO WUMVE MY GOGO YA BAC-T NA PAC LEE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU