Umuraperi Offset uririmba mu itsinda rya Migos yakoze impanuka ubwo yaratwaye Imodoka, ahita acika ayisiga ku muhanda nkuko inzego z’umutekano zibihamya.

Offset yakoze impanuka ahita acika, gusa biravugwa ko yaba yahise ajyanwa kwa muganga
Offset yakoze impanuka ahita acika, gusa biravugwa ko yaba yahise ajyanwa kwa muganga

Offset w’imyaka 26 yamamaye cyane nyuma yo kwerura ko asigaye yariyeguriye umutima w’umuraperikazi Cardi B, ndetse kuri ubu barimo no kwitegura kwibaruka umwana w’imfura.

Mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu Kane Tariki ya 17 Gicurasi 2018, Kiari Kendrell Cephus {Offset} yakoze impanuka ubwo yaratwaye Imodoka mu mujyi wa Atlanta ho muri Georgia.

Abapolisi bageze ahabereye iyi mpanuka bavuze ko basanze uyu musore yavuye mu modoka yigendeye, gusa ngo biracyekwa ko ashobora kuba yari yakomeretse agahita ajyanwa kwa muganga.

Imodoka ya Offset yahise atwarwa mu gikamyo
Imodoka ya Offset yahise atwarwa mu gikamyo

Cardi B ukundana na Offset yanditse ubutumwa kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ashaka gushimira Imana nyuma yo kumukiriza umukunzi we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU