Kuwa kane i tariki ya 10 Gicurasi nibwo umusirikare ukekwaho kwica umugore we, yafatiwe mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma.

Umusirikare ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Ngoma

Uyu musirikare wakoreraga i Musanze araregwa kwica umugore we amuciye umutwe kuwa mbere w’iki cyumweru agahita ahunga, akburirwai irengero .

Uyu musirikare ufite ipeta rya Caporal azwi ku izina rya Janvier Nsengimana bivugwa ko yishe Akimana Claudine amuciye umutwe, bari batuye mu majyaruguru mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ubusambanyi ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Umusirikare ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Ngoma
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko uyu musirikare uregwa yafashwe kandi yashyikirijwe ubutabera. Yagize ati “we ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereza kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ahu butabera.” Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu”.  Caporal Janvier Nsengimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU