Umusirikare yavugishije benshi ubwo yateraga ivi ku karubanda mu ifoto yagaragaye kuri uyu wa 5 Gicurasi 2018 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwo yafotorwaga apfukamishije ivi rimwe mu muhanda ngo yambike impeta umukobwa amusaba kumubera umufasha nkuko muri iyi minsi abasore basigaye babigenza.

Umusirikare yavugishije benshi ubwo yateraga ivi ku karubanda

Ababonye iyi foto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa Facebook, bashimye uyu musirikare bavuga ko yicishije bugufi, bamwe bakavuga ko ari bo abisabye bahita bamwemerera urukundo nta kuzuyaza bakabana akaramata .

Ukoresha amazina Mbarushimana Claire Iradukunda kuri facebook yahise avuga ko yikundiye uyu musirikare maze agira ati:“Ni ukuri uyu musore namukunze pe, arubaha kandi afite urukundo kumukunzi we, nanjye Umuntu uzatera ivi akayinyambika ninjye nawe ubuziraherezo[…].”

Umusirikare yavugishije benshi ubwo yateraga ivi ku karubanda

Uyu musirikare yakoze ibi nyuma y’uko umusirikare akaba n’umuhanzi sergeant major Kabera Robert aherutse gushyira hanze indirimbo yavugaga ko n’ubwo abasirikare baba bafite inshingano nyinshi ariko na bo bashoboye gukunda.

Muri iyi ndirimbo yumvikanishaga ko abasirikare nabo ari abantu bazi gukunda bakanatonesha abakunzi babo. Sergeant Major Robert ngo yakoze iyi ndirimbo yise Military Love kugira ngo agaragaze ko n’abasirikare bazi kwita ku miryango yabo kandi bazi gukunda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU