Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018 ikipe ya Rayon sports yarifite umukino n’ikipe ya Mukura VS mu karere ka Huye, urugendo ntirwagenze neza mu kugaruka kubera ikibazo cy’umwe mu bayobozi ba Rayon sport wafatanye mu mashati n’ Umutoza Ivan Minnaert ariwe mutoza mukuru wa Rayon sports.

Umutoza Ivan Minnaert atangiye kerwa amangumi n'abayobozi be

Ikibazo cyatangiye ubwo uwahoze ari Vice President wa Rayon Sports Muhirwa Prosper yahagaritse imodoka yari itwaye abakinnyi mu mujyi wa Muhanga kuri sitasiyo ya Gas Oil agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani, bibabaza umutoza Minnaert wavuze ko ari ukumusugura kuko batigeze babimumenyesha mbere.

Umutoza Ivan Minnaert yahise abwirana umujinya Prosper ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, bahita batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka barimo na Regis nawe washwanye na Minnaert. Ubwo aba bombi bafatanaga mu mashati, babwiranye amagambo akomeye ndetse bategana iminsi aho Prosper yabwiye Minnaert ko niba amushaka azamubona.

Umutoza Ivan Minnaert atangiye kerwa amangumi n'abayobozi be
Muhirwa Prosper uwahoze ari Vice President wa Rayon Sports hagati

Iva Minnaert yashinje aba bagabo bombi kumugambanira ndetse bikagera ubwo baha ruswa bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo bitsindishe ku mukino wa Kirehe FC n’uwa Etincelles. Bivugwa ko myugariro Manzi Thierry yaba ari mu bahawe akantu kugira ngo yitware nabi muri iyi mikino 2, cyane ko yayitwayemo nabi.

Minnaert aherutse gutangaza ko hari abantu ba hafi muri Rayon Sports batifuza ko akomeza kuyitoza ndetse bajya mu matwi y’abakinnyi, ku isonga haje uyu Prosper na Regis ndetse biravugwa ko ari bo bandikiye urwandiko umukinnyi Mugisha Francois uzwi nka Master bamusaba ko yabwira umutoza ko atiteguye kubanza mu kibuga.

Dore Video y’ Umutoza Ivan Minnaert akubitwa:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU